NI AKAHE KAMARO K'INKERI KU BURYO BURAMBUYE?

Answer Posted / ntegerejimana theogene

Kurya inkeri bishobora kurinda kanseri yo mu muhogo

Ubushakashatsi butangazwa n’urubuga rwa internet rwitwa
Topsanté.com bwakorewe muri bimwe mu bihugu by’Iburayi,
bukozwe ku bagabo 36, bafite imyaka 54, bari bafite bimwe
mu bimenyetso bya kanseri yo mu muhogo, abenshi muri bo
bakijijwe n’inkeri bariye, nk’uko bari babyandikiwe na
muganga wabakurikiranaga umunsi ku wundi. Abagera kuri 29
muri bo ni ukuvuga 80,6% bahise bakira bidatinze bimwe muri
ibyo bimenyetso bya kanseri yo mu muhogo. Umwe muri bo niwe
wenyine warushijeho kuremba naho abandi ngo indwara yagumye
uko yari imeze, ntiyiyongera kandi ntiyanagabanuka.

Nyuma yo kubona icyo byatanze, abahanga mu bakoze
ubushakashatsi, ku ikubitiro bahise bagaragagaza ko vitamini
n’imyunyungugu ndetse n’ibindi bivumbikisho biri mu nkeri
aribyo bigabanya bimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo bita
N-NMBA (nitroso methyl benzylamine), bikaba binaboneka mu
burozi bw'itabi (nicotine).

N’ubwo ubushakashatsi bukomeje hakaba hatangwa inama ko
abantu bagerageza kwitabira kurya inkeri, ariko kandi
bakanirinda cyane cyane kunywa itabi ndetse no mu gihe
barwaye indwara zo mu mu buhumekero nka gapfura, anjine
n’izindi bakihutira kwivuza, kuko ngo kutivuza neza mu
gihe ibyo bice byo muhogo no ku rurimi byarwaye ari bibi,
kuko bishobora kubyara kanseri yo mu muhogo kandi kuyikira
bitoroshye dore ko indwara zo mu buhumekero n’ubundi
zibarirwa mu zihitana abantu benshi ku isi.

Kurya inkeri kenshi biri muri bimwe bitera ubwonko gukora
neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya inkeri nibura
inshuro imwe mu cyumweru bishobora kurinda ubwonko ikibazo
cyo kwibagirwa ku muntu ugeze mu za bukuru - See more at:
http://www.abasirwa.org/home/article/kurya-inkeri-bifasha-ubwonko-gukora-neza#sthash.Ptl5Feaq.dpuf
Kurya inkeri kenshi biri muri bimwe bitera ubwonko gukora
neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya inkeri nibura
inshuro imwe mu cyumweru bishobora kurinda ubwonko ikibazo
cyo kwibagirwa ku muntu
Amakuru dukesha urubuga rwa webmd avuga ko ubushakashatsi
bwagaragaje ko kurya inkeri nibura inshuro imwe mu cyumweru,
bishobora kurinda ubwonko ikibazo cyo kwibagirwa ku bantu
bakuze, ndetse no kurinda umubiri kanseri zitandukanye.
Inkeri zifite akamaro kanini mu kurwanya kanseri
zitandukanye zirimo kanseri y’amabere, amara, umwijima,
umuhogo, ibihaha, na kanseri y’uruhago.
Inkeri kandi ngo zikaba zifasha mu kurwanya kanseri y’umutima.
Kunywa umutobe w’inkeri nibura ½ cya litoro inshuro imwe
cyangwa ebyiri mu cyumweru biba bihagije kugira ngo ubwonko
bukore neza.


Inkeri ni kimwe mu bihingwa bifitiye akamaro umubiri kuko
zituma ukura neza kandi amababi yazo akiza indwara zitandukanye
Umukeri ni igihingwa gifite uruti rworoshye n’ibibabi
birambuye by’icyatsi kibisi, kikagira n’indabo z’umweru
cyangwa z’umuhondo, imbuto zacyo ni umutuku kandi zirahumura
hamwe n’ibibabi byawo, byose birakoreshwa.

Inkeri ni imbuto zishimishije, zikoreshwa mu kurwanya
udukoko twose two ku mubiri kandi zituma umuntu akura
neza,zikomeza amagufa kandi zifasha n’abantu bagaragayeho
kutarya neza. Inkeri kandi zirimo imyunyu ngugu ikenerwa
cyane n’abantu barwaye za gute (goutte) bababara no mu mubiri.

Ibibabi nabyo bifite akamaro kanini, kuko babyifashisha mu
miti ivura impiswi kandi ikoreshwa ku bantu bagize ikibazo
mu rwungano rw’inkari ndetse no ku bibazo by’uruhu,
nk’ibibara byo ku mubiri bishobora guterwa n’izuba cyangwa
imbeho, izo mbuto zikoreshwa ku ruhu mu gihe cya nimugoroba
kugira ngo zikureho ibyo bibara by’uruhu biterwa n’impamvu
zitandukanye harimo izo twavuze haruguru

Uko umuti utegurwa

Ufata litiro y’amazi yatogoshejwe ukavanga n’ikiyiko kinini
cy’ifu y’amababi yasewe neza. Kuri uwo muti w’amababi
yatogoshejwe umuntu anywa ibikombe 3 bito cyangwa 4 ku munsi
naho ku bana bakoresha ½ cy’igikombe gito ku munsi. Ibibabi
kandi birimo kandi vitamine c, n’amoko menshi ya aside
umubiri ukenera.

Inkeri zihishije ziba zirimo isukari na vitamine C, Umukeri
ni igihingwa kiboneka na hano mu Rwanda, ku isoko ziba
zihari, ufite ikibazo wakwitabaza izi mbuto aziguze cyangwa
azihingiye ubwe.

Waba ukeneye gusobanuza; menyesha kuri izi aderesi
zikurikira: Ushaka amakuru aramuye ku mbuto wahamagara
Ntegerejimana Theogene kuri nimero zikurikira: +250784944242
cyangwa +250728944242 cyangwa kuri +250738944242 Niba
uhitamo kumwandikira ushobora gukoresha E_mail ye ni
ntegerejimanat@yahoo.com na ntegerejimanat@gmail.com.

To learn more about GOOD HEALTH, I invite you to join the
group "GOOD HEALTH THROUGH NUTRITION AND GOOD BEHAVEOUR" on
www.facebook.com created by me NTEGEREJIMANA THEOGENE.

For further informations, contact me on the following
adresses: E-mail: ntegerejimanat@yahoo.com or
ntegerejimanat@gmail.com My Cell phone numbers are the
following : (+250) 784944242 or ( +250 ) 728944242 or
(+250)738944242.

Is This Answer Correct ?    5 Yes 0 No



Post New Answer       View All Answers


Please Help Members By Posting Answers For Below Questions

plz. give some tablet name protection for pragnent. i married about 10 year ago.

1945


HOW TO DETOXIFICATION PROCEDURE FOR CAPECITABINE (ONCOLOGY PRODUCTS)? PLZ EXPLAIN

2139


what is streptococcus and the best drug for it

1792


what is the future of ayurved in India.

1873


oral glucode tolerance test????

1788






What are your strengths and weaknesses

2884


plz. give me advice for i dont want pragnent.

1639


1. describe Ag/Ab interaction and its importance in cinical laboratory 2. The concept of Ag/Ab interaction was used to measure ASO, CRP, RF and anti-nuclear antibodies: what is the importance of elevated ASO, CRPand RF?

1879


What is future scope to BAMS(Ayurveda)

3875


Pl. Brief me about scope for Msc nursing in India. wrt salary, pay scale in Govt. job, status & job security.

1040


Which factors affect diffusion of a gas through the blood- gas barrier of the lungs as based upon Fick's law?

2289


Calculate how much oxygen is dissolved in 100 milliliters of blood if the blood is exposed to a partial pressure of oxygen of 120 torr?

1796


Please brief me future of ayurveda in India & abroad.

2379


Hi... This is Surya. I am looking for best training institute for medical coding in Hyderabad and looking for placement assurance also. Can anyone pl suggest me

1077


hiw cmpany is in profit by selecting u

1957